Serivisi yacu y’imbangukiragutabara ikora amasaha 24 ku munsi. Itsinda ry’imbangukiragutabara rikora nk'uburyo bwo gutwara abakiriya bacu/abarwayi kuva ku bigo nderabuzima kugera kwa muganga cyangwa kuva ku bitaro kugera ku bitaro by’inyongera ndetse no kuva mu baturage iyo bibaye ngombwa. Nanone itsinda rikora iyandikishwa, Ubutabazi bw’ibanze no kujyana umurwayi mu kigo cyita ku buzima bw’ibanze cyangwa ku babyeyi.
