Abakozi b’Ibitaro bya Ruhango bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro

Ku wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, abakozi b’Ibitaro by’Intara bya Ruhango bahawe amahugurwa ku kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ibitaro bya Ruhango ku bufatanye na Polisi y’Igihugu binyuze mu Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira inkongi z’umuriro ndetse no gutanga ubundi butabazi, akaba yari agamije kongerera abakozi bose ubumenyi kugira ngo buri wese amenye uburyo bwo gukumira inkongi, yirinde kandi akumire icyo ari cyo cyose cyateza inkongi, kandi mu gihe haba habaye inkongi abe yabasha kuyirwanya.  

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi (muri rusange no mu bitaro by’umwihariko), ibyo umuntu agomba kwitwararika mu rwego rwo kwirinda no gukumira inkongi, uburyo umuntu yitwara iyo umuriro ugitangira kwaka n’igihe ubaye mwinshi.

Hagaragajwe kandi ko aho umuntu ari hose haba hari ibishobora guhura hakabaho ikibatsi cy’umuriro (ubushyuhe, umwuka wa Oxygen n’ikintu gishobora gushya), bakangurirwa kwitwararika bakirinda kandi bagakumira icyo ari cyo cyose cyatuma habaho icyo kibatsi gishobora guteza inkongi.

Abagize itsinda ryahuguye (riyobowe na CIP Jonas Lizinde) banakoze igenzura ku buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwirinda no gukumira inkongi mu bitaro, maze batanga inama ku bikwiye kwitabwaho n’ibigikeneye kunozwa.

Mu bitaro by’Intara bya Ruhango, amahugurwa yo kwirinda inkongi z’umuriro aba nibura inshuro imwe mu mwaka, bityo abarahuguwe bakongera kwiyibutsa, abashya na bo bakunguka ubwo bumenyi.