ABIVURIZA MU BITARO BY’INTARA BYA RUHANGO BARISHIMIRA SERIVISI NZIZA BAHABWA

Abarwayi baje bakeneye serivisi z’ubuvuzi banyuzwe na serivisi bahabwa n’abaganga ndetse n’abakozi b’ibitaro, by’umwihariko abaje kwivuza bataha kuko nta murwayi ukirenza saa cyenda z’amanywa akiri mu bitaro kuko bose baba batashye basubiye mu ngo zabo.

Nyuma y’uko hakozwe ubushakashatsi butuma abarwayi baje kwivuza bataha batinze mu Bitaro by’Intara bya Ruhango, ubuyobozi bugafata umwanzuro hamwe n’abaganga ndetse n’abandi bakozi; bagabanyije igihe umurwayi amara ategereje aho yavuye ku masaha arindwi n’iminota cumi n’ibiri  akagera ku masaha atanu n’iminota mirongo itatu n’umunani ku murwayi umwe;bivuze uwatinze cyane igihe cyose amara muri serivisi zose aba yanyuzemo.

Byatanze  umusaruro kuko ubu abarwayi bose baje gushaka serivisi zitandukanye bivuza bataha nta numwe urenza amasaha atanu n’igice akiri mu bitaro ategereje guhabwa serivisi. Aha bisobanuye ko ari umurwayi wanyuze mu serivisi zirenze imwe kandi zitandukanye zikorera mu Bitaro.

Ikindi kandi ubuyobozi bwashyizeho umurongo uhamye utuma abaje kwivuza bose bataha batangira kwakirwa hakiri kare cyane. Wongeyeho kandi, hongerewe abaganga n’amasuzumiro atandukanye afasha mu gutanga serivisi zihuse ku baje bagana cyangwa bashaka serivisi z’ubuvuzi cyane cyane abivuza bataha nubwo n’abandi bari mu bitaro na bo bahabwa serivisi nziza uko bikwiye.