Icyumweru cy’Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana: Abagabo barakangurirwa kuzamura uruhare rwabo mu kurwanya igwingira ry’abana
Ubu butumwa bwagarutsweho tariki ya 3 Kamena 2024, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro, ku rwego rw’Ibitaro by’Intara bya Ruhango, icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, cyabereye mu Mudugudu wa Bereshi, Akagali ka Kizibere, Umurenge wa Mbuye.
Dr Sibomana Charles wari uyoboye itsinda ry’abakozi b’Ibitaro bya Ruhango bitabiriye iki gikorwa yagize ati “Turashima cyane Leta yacu ku mbaraga ishyira mu gukemura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana binyuze mu bikorwa bitandukanye, ariko cyane cyane mu kwita ku mubyeyi utwite kuva agisama”.

“Ababyeyi batwite ndabashishikariza kwitabira gahunda zose zateganyijwe kugira ngo ubuzima bwa buri wese bubungabungwe mu buryo bukwiye, bityo harindwe igwingira ry’uwo atwite, cyangwa izindi ngaruka zishobora kuba mu gihe cyo kubyara biturutse ku buzima bubi yaba yaragize atwite”.
“Abagabo nibarusheho kwita bagore babo batwite kuva bagisama, haba mu mirire ndetse n’amarangamutima kuko byombi biri mu bigize igisubizo cya burundu ku kibazo cy’igwingira ry’abana”.
Kanamugire Eliphas, intumwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yagarutse ku bikorwa bitegenyijwe muri iki cyumweru maze akangurira ababyeyi kubyitabira. Harimo: gukingira iseru na rubewole ku bana bafite kuva ku mezi 9 kugeza ku myaka 6; gutanga ibinini by’inzoga, vitamine A n’ifu ya Ongera; gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, no gukora ubukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, imirire, n’isuku.

Bwana Kanamugire kandi yashimye umurimo mwiza Abajyanama b’ubuzima bakora mu gukurikirana ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko umubyeyi n’umwana, abashishikariza gukora ku buryo hatagira amakuru na macye y’umubyeyi cyangwa umwana bashinzwe abacika. Ni mu rwego rwo kugira ngo hatabaho uwakwirara akaba yacikanwa cyangwa ntiyubahirize gahunda zateganyirijwe ababyeyi n’abana hagamijwe kubafasha kugira ubuzima bwiza, no kurinda ibibazo by’igwingira ry’abana.
Intumwa ya RBC kandi yibukije ko mu bituma umuryango ugira ubuzima bwiza harimo kuba buri wese mu bawugize abasha kwizuza neza kandi ku gihe, mu gihe cyose yaba agize ibyago byo kurwara.
Ati “Indwara ntiteguza; niyo mpamvu mitiweri ari ngombwa ku bagize umuryango bose. Ibi rero mujye mubizirikana, kandi kugira mitiweri y’umuryango wose bibe umuco”.
Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kiba kabiri mu mwaka hagamijwe cyane cyane ubukangurambaga ku kwita ku mikurire y’abana hirindwa ibibazo by’igwingira, kuko igwingira ribaye mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana riba ritagishoboye gukosorwa.
Insanganyamatsiko y’iki cyumweru kuva tariki 3-7 Kamena 2024 igira iti “Hehe n'igwingira ry'umwana, twite ku buzima bw'umubyeyi utwite n'umwana, imirire n'isuku, dukingize abana inkingo zose”.



