IKORANABUHANGA MU BITARO BY'INTARA BYA RUHA
Kuva muri Mata 2018, mu Bitaro by'Intara bya Ruhango batangiye gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu kuvura no kubika amakuru y'abarwayi (Electronic Medical Records) rizwi nka OpenEMRS.
Nkuko mubizi isi yose ndetse n'u Rwanda by'umwihariko bishyize imbere ikorabuhanga muri byose, kuko ryihutisha imitangire ya service mu nzego zose.Ibitaro by’Intara bya Ruhango nabyo nabyo bitasigaye inyuma birakataje mu ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha ababigana mu kubaha service nziza zihuse kandi vuba.
Abagana ibitaro by'Intara bya Ruhango, ku bufatanye na Minisiteri y'ubuzima (Minisante) byatangije system yitwa Open Medical Records System(OpenMRS) ifasha kubika ndetse no kuvura umurwayi byihuse, ndetse amakuru yashyizwe muri iyo system ntapfa kubura kuburyo umurwayi iyo agarutse ubutaha muganga abona aho ahera amuvura yifashishije amakuru abitse kuburyo bwikoranabuhanga adahereye kubusa. Bityo bikihutisha service umurwayi ahabwa.

OpenMRS ikoranabuhanga ryifashishwa mukubika amakuru yumurwayi
Ndetse muri iyi minsi Ibitaro by' Intara bya Ruhango ku bufatanye na RISA(ikigo gishizwe iby'ikoranabuhanga mu Rwanda), byashyizeho website(umurongo mugari) abantu bashobora gukuraho cyangwa kubonaho amakuru agendanye nibyo Bitaro, harimo service Ibitaro bitanga, kubonaho numero za telefoni mwahamagara byihuse, Email mwakwifashisha mutwandikira,rendez vous(igihe ushaka kubonaniraho ninzobere zibyo bitaro), uburenganzira bw’umurwayi, amakuru agendanye n'ibyorezo urugero nka COVID-19, ndetse no kubonaho aderesi z'abayobozi batandukanye b'ibataro ku buryo ushaka serivisi cyangwa uhawe serivisi nabi wakwiyambaza izo aderesi.muzajya musangaho na online chat aho mwatwandikira tugahita tubasubiza.