Mu muganda rusange w’ukwezi k’Ugushyingo 2023, abakozi b’ibitaro bya Ruhango bateye ibiti bisaga 500

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 abakozi b’Ibitaro by’Intara bya Ruhango biherereye mu Murenge wa Kinazi w’Akarere ka Ruhango bakoze umuganda rusange w’uku kwezi, ukaba waranzwe no gutera ibiti mu busitani bw’ibitaro n’inkengero zabyo.  

Uyu muganda wanitabiriwe n’abizera b’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi rya Nyarugenge muri uyu Murenge wa Kinazi.   

Ibiti byatewe birimo iby’imbuto ziribwa bisaga 450 (avoka, ibinyomoro, amacunga n’ibifenesi), n’ibiti bivangwa n’imyaka byiganjemo ibyo mu bwoko bwa gereveriya.

Nyuma y’ibikorwa, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Ruhango, Dr Tuyishime Emile, yashimiye abitabiriye kuri iki gikorwa cyiza cyo “kwiyubakira igihugu”, asaba buri wese kubungabunga ibiti byatewe kugira ngo bizatange umusaruro byitezweho, ari wo “kuzana umwuka mwiza mu bitaro”, no gufasha mu “kurwanya imirire mibi”.

Yashimye by’umwihariko abayoboke b’Itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi bifatanyije n’ibitaro kuri uyu munsi, ashima n’abaturage muri rusange ubufatanye bwabo butuma ibitaro birushaho gukora neza, maze abasaba gukomeza ubwo bufatanye ndetse no kubwongera.

Abakozi b’Ibitaro, Dr Tuyishime yabashishikarije gukomeza kwita ku kazi, buri wese mu byo ashinzwe.  Ati “Buri wese akazi ashinzwe agakorane ubwitange, agashyireho umutima we wose”.

Umuyobozi w’Itorero rya Nyarugenge, Tuyisenge na we yashimiye Ubuyobozi n’abakozi b’Ibitaro by’Intara bya Ruhango akazi bakora ko kuvura abarwaye bagasubirana amagara mazima, ndetse n’inyigisho zifasha abaturage kwirinda indwara. Yasezeranyije kandi Ibitaro ubufatanye mu bikorwa bitandukanye no mu bukangurambaga bigamije gufasha abaturage kubungabunga ubuzima.    

Muri uyu muganda hatewe ibiti bivangwa n'imyaka bisaga 250, n'ibiti by'imbuto ziribwa bisaga 470, harimo avoka, ibinyomoro, ibifenesi n’amacunga.