Zone irebererwa n’Ibitaro by’Intara bya Ruhango yungutse abantu 40 bazafasha mu gutanga serivise zo kuboneza urubyaro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 muri zone y’Ibitaro by’Intara bya Ruhango hasojwe amahugurwa ku gutanga serivise zo kuboneza urubyaro. Ni amahugurwa yari amaze ukwezi ahabwa abantu 40 batanga serivise z’ubuvuzi mu Bitaro by’Intara bya Ruhango no mu Bigo Nderabuzima bitanu birebererwa n’ibi bitaro kandi bitanga serivise zo kuboneza urubyaro, ari byo  Kinazi, Mukoma, Nyarurama, Kigoma na Mbuye.     

Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa ku rwego rwa zone cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Mbuye, kikaba cyaritabiriwe na Madamu Umukundwa Ladegonde, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango, Bwana Mugenzi Serugendo Fabien (Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Bitaro bya Ruhango) wari ahagarariye Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro, na Madamu Uwanyirigira Berthe wari uhagarariye umufatanyabikorwa JHPIEGO, ari we wateye inkunga aya mahugurwa.

Mu butumwa bwatanzwe Madamu Umukundwa Ladegonde yashimiye abitabiriye amahugurwa umuhate n’ishyaka byabaranze, abasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, no guha abaturage serivise zinoze, by’umwihariko izo kuboneza urubyaro. Yabasabye kandi kwegereza abaturage serivise zo kuboneza urubyaro, kubaha amakuru yose bakeneye kandi bakabikora ku gihe, no kwirinda amakosa muri raporo zitangwa ku kuboneza urubyaro.  

Intumwa y’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Ruhango, Mugenzi Serugendo Fabien, yasabye abahuguwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse, no guharanira ko ibipimo byo kuboneza urubyaro bizamuka kandi bikagira impinduka nziza zijyanye no kugabanya ingaruka ziterwa no kubyara abana benshi biturutse ku kutagira amakuru ndetse no kudahabwa serivise zo kuboneza urubyaro, mu gihe ubushobozi bwo kwita ku bana ari bucye.

Na we yagarutse no kuri serivise nziza agira ati “Nyuma yo kunguka ubu bumenyi  nta rwitwazo na rumwe rwo kudatanga serivise zinoze, nta rwitwazo na rumwe rwo gutuma ibipimo byo kuboneza urubyaro bitazamuka”.

Ku ruhande rw’abahuguwe, Uwamahoro Clémentine na Ntaganira Emmanuel bagaragarije ubuyobozi ko ubumenyi bahawe bazabukoresha neza mu gutanga serivise nziza, banasezeranya ko impanuro bahawe bazazishyira mu bikorwa uko  bikwiriye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mbuye, Nshunguyinka Jean Bosco, na we avuga ko bagiye kunoza gahunda basanzwe bakora yo kwegera abaturage, bikazafasha kugeza ku bantu benshi serivise zo kuboneza urubyaro.

Amahugurwa kuri gahunda zo kuboneza urubyaro yatangiye ku itariki ya 10 Kamena 2024, akaba yaberaga aho abantu bakorera. Ku bItaro bya Ruhango hahuguwe abantu 15, ku bigo nderabuzima hahugurwa abantu 5 kuri buri kigo. Abahuguwe bakoreshaga amasaha macye, andi bakayakoresha mu kazi gasanzwe ka buri munsi. Ubu buryo bushya bwo kongerera abakozi ubushobozi bikorewe aho bakorera bwitezweho kuzamura umubare w’abahugurwa kuri gahunda zitandukanye, kugabanya ingano y’ibyagendaga ku mahugurwa yaberaga mu byumba by’amahoteri n’ahandi hahenze, no gufasha abahugurwa kubona umwanya uhagije wo kwiga, gusobanuza/gusobanukirwa, kwitoza ndetse no gukora akazi gasanzwe ka buri munsi.